IMYANYA 15 Y’AKAZI KA DASSO MU KARERE KA KAMONYI 2026 – REBA IBISABWA N’UKO WASABA
Akarere ka Kamonyi katangaje imyanya 15 y’akazi ku bantu bazinjira mu rwego rw’umutekano wunganira inzego z’ibanze (DASSO). Abantu bujuje ibisabwa barashishikarizwa gutanga ubusabe bwabo mu gihe cyagenwe.
UMUBARE W’IMYANYA
Imyanya ikenewe: 15
IBISABWA KU MUSABA
Umukandida agomba kuba:
- Umunyarwanda.
- Umushaka akazi.
- Afite hagati y’imyaka 18 na 25.
- Afite ubuzima bwiza kandi afite ubushobozi bwo gukora imirimo isabwa muri DASSO.
- Atarigeze ahanishwa n’urukiko igihano cyo gufungwa amezi 6 cyangwa arenga.
- Afite nibura impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (S6) cyangwa impamyabumenyi ihwanye na yo.
- Afite ubuzima bwiza n’imbaraga zihagije zo gukora imirimo ya DASSO.
- Atarigeze yirukanwa burundu ku kazi cyangwa akurwa mu mirimo ya Leta.
- Yiteguye kandi ashoboye gutsinda ibizamini byo kwinjira muri DASSO.
INYANDIKO ZISABWA
Abasaba bagomba gutegura izi nyandiko:
- Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi.
- Fotokopi y’indangamuntu.
- Fotokopi y’impamyabumenyi.
- Icyemezo cy’ubuzima gitanzwe n’ibitaro bya Leta cyemeza ko usaba afite ubushobozi bwo gukora imirimo isabwa.
- Icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’Umurenge.
UKO WASABA
Inyandiko zisaba akazi zigomba koherezwa kuri E-mail y’Akarere ka Kamonyi:
Abakandida bashobora gutangira kohereza ubusabe kuva ku wa 10/09/2026, kandi bugomba kuba bwageze ku Karere bitarenze:
18/09/2026 saa 17:00.
Andi makuru yerekeye iri tangazo aboneka ku rubuga rw’Akarere ka Kamonyi:
ITARIKI NTARENGWA
18 NZERI 2026 SAA 17:00
Abifuza iyi myanya barasabwa gutegura inyandiko zabo hakiri kare no kuzohereza mbere y’igihe ntarengwa.


0 Comments